Thursday, March 30, 2017

Kwizihiza imyaka 100 ya Margrit FUCHS

Mu gusoza gahunda y' ukwezi kw'ibikorwa byo kwizihiza imyaka 100 Margrit FUCHS amaze avutse, imiryango 55 yo mu midugudu ya Kumukenke na Karama yo mu Kagari ka Nganzo, Umurenge wa Muhanga, yahawe ubufasha butandukanye burimo:

1.Gusanirwa amazu batuyemo:



2. Ibikoresho 
Kunoza isuku y'aho turara 

Gushyigikira ubuhinzi bw'imboga n'imbuto

3. Gushyigikira imishinga mito

Gutanga inguzanyo ntoya (Mini credit)

 Ibirori byo kwizihiza Isabukuru

Madame MUTAKWASUKU Yvonne ushinzwe ibikorwa bya Fondation Margrit FUCHS muri BSD


Itorero "Umuryango" ryasusurukije abaje kwizihiza umunsi w'amavuko wa Margrit FUCHS



Abafatanyabikorwa, abagenerwabikorwa, ababanye na Margrit FUCHS baje kwizihiza uwo muns.






Bwana HATEGEKA Augustin, Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya BSD

Madame MUKAGATANA Fortunee, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza.



Sunday, March 26, 2017

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga yasuye ibikorwa bya BSD

Kuwa kabiri tariki 22/03/2017, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Madamu UWAMALIYA Béatrice yasuye ibikorwa bya Bureau Social de Developpement. 

Hamwe n'abari bamuherekeje, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, yakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwbikorwa wa BSD, Bwana MUSONERA Frédéric, ari kumwe n'Ushinzwe ibikrwa bya Fondation Margrit FUCHS muri BSD,
Madamu MUTAKWASUKU Yvonne






















Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga yasuye Ishuri ryigisha imyuga BSD/VTC


Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga yafashe umwanya wo kuganira n'abanyeshuri ndetse n'abarimu ba BSD/VTC

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga hamwe n'abamuherekeje, bari kumwe n'abakozi ba BSD basuye ikigo cyakira abana bakuwe mu muhanda (Centre d'accueil) kiri i Gahogo mu murenge wa Nyamabuye


Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga yakiriwe n'imbyino z'abana barererwa mu kigo cy'i Gahogo


Yabahaye n'umwanya baraganira


Saturday, March 25, 2017

Bimwe mu byaranze ukwezi kw'ibikorwa byo kwizihiza imyaka 100 ya Margrit FUCHS




Twitabiriye Imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'Akarere ka Muhanga (JADF Open Day) kuva ku itariki ya 07 kugera kuya 10 Werurwe 2017






Nyakubahwa Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yasobanuriwe ibikorwa bya BSD
Ku itariki ya 09/03/2017 Ababyeyi b'Abakorerabushake  (Mamans Volontaires)baganirijwe ku buzima bwa Margrit FUCHS

Mamans Volontaires na bamwe mu bakozi ba BSD


Ibiganiro ndetse n'ubusabane bw'abakozi ba BSD n'abana biga mu bigo by'amashuri abanza byubatswe ku bufatanye bwa Fondation Margrit FUCHS


  • Rugendabari kuwa 13/03/2017


Ikigo cy'amashuri abanza cya Rugendabari cyubatswe mu mwaka wa 2012

Abana basangiye n'abakozi ba BSD hamwe n'abarimu babo


  • Mbare/Rubugurizo kuwa 15/03/2017


























  • Gihembe/Buhoro kuwa 16/03/2017



  • Nyamirembe/Kamonyi kuwa 17/03/2017






Friday, March 24, 2017

Bureau Social de Développement (BSD): Kuva ku itariki ya 01 kugeza ku itariki ya 28 Werurwe 2017, turi mu bikorwa byo kwizihiza imyaka ijana Margrit FUCHS amaze avutse.

Bureau Social de Développement (BSD): Kuva ku itariki ya 01 kugeza ku itariki ya 28 Werurwe 2017, turi mu bikorwa byo kwizihiza imyaka ijana Margrit FUCHS amaze avutse.

Kuva ku itariki ya 01 kugeza ku itariki ya 28 Werurwe 2017, turi mu bikorwa byo kwizihiza imyaka ijana Margrit FUCHS amaze avutse.

Margrit FUCHS yavutse ku itariki ya 28 Werurwe 1917, ari umwana wa gatanu, ari nawe bucura iwabo. 
Yavukiye  mu gihugu cy'Ubusuwisi (Switzland) muri Canton d'Agovie. 
Yitabye Imana ku itariki ya 25/07/2007 azize impanuka y'imodoka yabereye i Save mu Karere ka Huye, aho bakunda kwita kwa Nkundabagenzi.

Amashuri abanza yayize i Windisch aho avuka, imyaka ine y'amashuri yisumbuye ayiga i Brugg,
undi mwaka umwe yawize mu kigo cy'ababikira ahitwa Ursulina mu gihugu cy'Ububiligi, aho yavuye aje kurwaza umubyeyi we wari urembye.

Nyuma y'aho yakoze imyaka ibiri ku muganga w'amenyo;
Yabaye kandi Umunyamabanga-Nshungamutungo wa Banki y'Abaturage y'iwabo mu Busuwisi;
Yakoze mu kigo cy'abubatsi (Bureau d'Architecture) cy'aho iwabo;
Yabaye umunyamabanga wa Musenyeri Joseph Gandolphi, muri Evêché ya Soleure, muri Diocese ya Baâle.
Ibi byose yabikoze akomeza gufasha Mama we wari urwaye.

Ageze mu myaka 53, nyuma y'urupfu ry'umubyeyi we, yiyemeje gukoresha igihe cye cy'ikiruhuko cy'izabukuru yitangira abantu batishoboye. Nibwo yaje mu Rwanda mu 1970, atumiwe na Diocese ya Kabgayi.
Ageze mu Rwanda yatangije "'Centre Saint André-Kabgayi'', akoramo imyaka 22.
Mu 1992, nibwo yahavuye ajya kubana n'ababikira b'abadominikani muri URG, aha niho yatangiye cyane ibikorwa bigana ku batishoboye (vulnerables), aho yashyize imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza no kunoza imibanire y'abantu, akita cyane cyane ku bana batagira kivurira.

Mu gihe cy'ubuzima bwe Margrit FUCHS yaranzwe  no gukunda umurimo ukozwe neza, kugira umwete n'ishyaka, kugira umutima w'impuhwe no kwiyoroshya.
Ntiyumvikanaga n'umuntu ubeshya, akabeshyera n'abandi;
Yangaga amatiku, uburyarya, akarengane n'amacakubiri.

Yitaga ku bandi kurusha uko yiyitaho.

Hari ibikorwa byinshi byagezweho ku bufatanye na Margrit FUCHS, ndetse amaze no kwitaba Imana ‘‘Bureau Social de Développement(BSD)’’ yarabikomeje ku bufatanye na ‘‘Fondation Margrit FUCHS-Suisse’’ yasize ashinze.
Ibyo bikorwa biherereye cyane cyane mu Karere ka Muhanga birimo:
  • Kubaka ibigo by'amashuri abanza (Munyinya, Gatenzi, Biti, Gahogo, Rugendabari, Kabacuzi, Gihembe/Musambira, Nyamirembe/Kamonyi,...) ndetse na UCK (ICK ubungubu);
  • Gufasha ibitaro bya Kabgayi, inyubako ya Maternité ya C.S. Kabgayi n'ibindi bigo Nderabuzima;
  • Kubaka ikigo kinyuzwamo abana bakuwe mu muhanda mbere yo kubasubiza mu muryango;
  • Gufasha kwishyura amafaranga y'ishuri ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bakomoka mu miryango icyennye cyane;
  • Gufasha mu bicyenerwa by'ibanze ku bana b'imfubyi, abakomoka mu miryango icyenne cyane ndetse n'abasubijwe mu miryango bakuwe mu muhanda;
  • Kwigisha imyuga urubyiruko,...
Margrit FUCHS yadusigiye umurage mwiza wo kubaka UBUMUNTU; kwita ku batagira kivurira kandi tukabikora nta zindi nyungu dutegereje, ahubwo tugaharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane uburenganzira bw'umwana bwo kurerwa, bwo kubaho neza kandi heza, bwo kubona ibimutunga, bwo kwiga; akagira agaciro nk'Umuntu.