Thursday, December 5, 2013

BSD yubatse amashuli ya Miliyoni 55 mu murenge wa Kabacuzi

Mu rwego rwo gukomeza kongera ingufu mu bikorwa by’uburezi no gufasha abana bato bo murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga  kwigira hafi y’imiryango yabo, ubuyobozi bw’’ibiro mbonezamubano mu iterambere (Bureau Social de Développement) buratangaza ko mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri w’2014 buzaba bwujuje ibymba 6 by’amashuri bizigirwamo b’abana bavunikaga bigira kure inyuma y’imisozi. 
Ibyumba by'amashuri 6
 Iri shuri ryubatswe ku nkunga y’ikigega cyitiriwe nyakwigendera Margrit Fuchs wamamaye  mu bikorwa by’urukundo, uburezi n’ubufasha mu iterambere mu karere ka Muhanga cyo mu Busuwisi (Fondation Margit FUCHS) ubwo umuyobozi w’iki kigega mu gihugu cy’ubusuwisi yagiriraga uruzinduko mu Rwanda  mu kwezi kwa cumi uyu mwaka asura ibikorwa byabo mu Rwanda.

Umuyobozi w'ikigega cyitiriwe Margrit Fuchs mu Rwanda Musonera Frédéric
Asobanura impamvu y’iyubakwa ry’aya mashuri, uhagarariye ikigega cyitiriwe Margrit Fuchs mu Rwanda, Musonera Frédéric yavuze ko byavuye ku bushishozi bwo kuba hari abana biga kure mu bushishozi bwa madamu  Regula Gloor  , ubwo yasobanurirwaga n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga zimwe mu mbogamizi abana bahura nazo bajya kwiga aho hari na bamwe mu bacika ishuri kubera   kujya kwiga kure.
Musonera ati: “ ibi byose biri mu byateye kubaka iri shuri rizuzura ritwaye arenga miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda kandi yatanzwe n’abagiraneza nyuma yo gusaba ubuyobozi ikibanza cyo kubakamo ishuli kuko bizafasha benshi by’umwihariko hashimangirwa ireme ry’uburezi kuri bose no gushimangira gahunda za leta z’uko umwana yiga hafi y’ishuri”.
Ibi kandi byishimirwa n’ababyeyi  bemeye gufatanya na BSD batanga umuganda wabo mu gufasha kubaka iri shuri nko mu bikorwa by’umuganda. Semanyenzi Athanase avuga ko umusanzu we ari ugufasha kubaka vuba kuko abana be hari uwamucitse akava mu ishuri kubera kwiga kure akajya gukorera amafaranga mu mujyi nyamara ngo abo asigaranye yifuza ko bakwiga hafi bikabatera umuhate wo kwiga kuko nta mvune z’urugendo.


Amashuli azuzura atwaye miliyoni 55 z'amafranga y'u Rwanda
Iri shuri ry’ibyumba 6, inzu izakorerwamo n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’ubwiherero 6 biteganijwe bizigirwamo ubwo hazatangira amashuri mu mwaka utaha ku wa 5 Mutarama 2014, mbere gato ko bazarimurikira ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kazafasha gucunga imikorere n’imikoreshereze yaryo.


Mwihatire kugira icyerekezo bityo ntimwiringire guhora mu bufasha - BSD


Mu gukomeza gukurikirana no kugira inama abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye  basaga b’abacyene 840 bafashwa n’ibiro mbonezamubano mu iterambere (Bureau Social de Développement) barihirwa amafaranga y’ishuri no kwisuzuma mu buryo bw’imyigire n’imyitwarire yabo, no gufatira hamwe ingamba z’umwaka w’amashuri w’2014 biyemeje kurushaho kwitwara neza bizatuma bisubiza agaciro k’ubuzima bubategereje.

Abanyeshuri bahabwa ubufasha  na BSD
 Muri ibi biganiro byafashaga no kumenyana  no gusangira ubuzima, abanyeshuri basabwe kwita ku masomo yabo bakiga bagamije kugira icyo bageraho no kwitwararika igituma bakwandagara cyangwa cyabatsikiza mu buzima bategereje aha hatanzwe ingero ku bana b’abakobwa bakwitwaza amikoro make bigatuma bashukwa bakajyanwa mu ngeso mbi nk’ubusambanyi n’izindi.
Bwana Prudence Karamira nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BSD, yavuze ko icy'ibanze ari umusaruro n’imyitwarire myiza kuko ariryo pfundo ry’ubuzima bwiza nyamara ariko binyuze mu nkingi y’uburezi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BSD Prudence Karamira
 Aha Karamira agira ati : « mwitoze gukora mushishikaye, mwihatire kugira icyerekezo bityo ntimwiringire guhora mu bufasha ahubwo muharanire kuva mu buzima murimo mushaka ubwiza bwa buri munsi bityo muzafashe gufasha abandi bari mu bibazo nk’ibyo mwikuyemo».
Mu kwerekana ko badahatirizwa ahubwo bazi icyo basabwa n’akamaro kacyo bamwe mu banyeshuli nka Kubwimana Hodali na Umukesha Evase bavuga ko  gushimira umufasha wabo mu buryo bw’uburezi  biyemeje kubinyuza mu  gutsinda  bakerekana umusaruro ushimishije uruta uwo basabwa w’amanota 65% kuko bo bivugira ko batayaziritsweho ahubwo bo bazahora ari intarushwa n’imparanirashema mu gutsinda.
Umukesha ati : « twiyise intarushwa kuko tutabwirizwa gutsinda, tugomba gutsinda tugaharanira kujya imbere mu mvugo tubwirwa tuyisanishe n’ingiro dutsinda».

Abanyeshuri bafasha na BSD mu matsinda
Uretse ubufasha bw’amafaranga y’ishuri bahabwaga, Ibiro mbonezamubano mu iterambere (BSD) bibagenerwa n’ubwisungane mu buzima 840 mu gihe abagera kuri 345 bo batitabiriye iri huriro ry’abafashwa na BSD  kuko bari mu itorero.

Sunday, December 1, 2013

Dusangire

  1. Waba wibuka uyu mubyeyi?
  2. Waba hari icyo ufite umwibukiraho?
  3. Hari icyo waba usigasira yakoze?
  4. Wumva ibyo yakoze byabungwabungwa gute?
Ni byiza ko igitekerezo cyawe cyanyura mu buryo bwa comment cyangwa email zacu
bureausocialdedeveloppement@gmail.com/ pkaramira@gmail.com


Imana ikongerere umugisha