Monday, March 31, 2014

Abirukanywe muri Tanzaniya barishimira inkunga y’ubufasha bw’ibanze



Mu gihe umubare munini w’abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bagaragaza ko bahuye n’ikibazo cyo kwirukanwa bakaza mu Rwanda amara masa , bamwe muri bo batujwe mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga baravuga ko bishimiye uko bakiriwe n’umuryango nyarwanda ubagenera ubufasha bwibanze mu biribwa no gutura.

Ibi babigarutseho nyuma yo kongererwa ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze nka matera, ibiringiti, ibiryo n’ibikoresho byo mu gikoni no ku meza bahawe n’umuryango Bureau Social de Développement nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Muhanga wahisemo gufasha mu by’ibanze baburaga kandi bikenewe mukurushaho kumenyera ubuzima no gukomeza ubuzima nk’abandi banyarwanda.
Mu butumwa buhumuriza aba banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batujwe muri uyu murenge beretswe ko nta mpamvu yo kwiheba ndetse bafite abavandimwe kandi bashishikarizwa kurushaho kwigira no gufata neza ibyo bahawe kuko bibafasha gukomeza ubuzima bifuza kubamo mu rwababyaye.
Nk’umufatanyabikorwa Bureau Social de Developpement yerekana ko bazakomeza kwita ku mibereho myiza y’abaturage ndetse bashingiye by’umwihariko ku bababaye babagenera ubufasha bubongerera icyizere n’imbaraga zo kwiyubaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Karamira Prudence  ati: “icyatumye tugena iyi nkunga ikabakaba miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ni akanya ko kwegera abavandimwe bacu n’inshingano  zo gufasha utishoboye dore ko byose bikorwa ari imwanya kwakira no guhumuriza aba bavandimwe ntibiyumve nk’ibicibwa”.
Mu kwerakana akanyamuneza kibyo bahawe madamu Mumpayire Angella avuga ko kuri ubu asabwe n’akanyamuneza nyuma yo guhabwa umufariso kuko yararaga hasi ku mukeka nta byo kwiyorosa  hamwe n’abana be  yazanye mu  Rwanda.
Ibi kandi bigarukwaho na Nkera Geoffrey wagaragaje ko kuba baratujwe bagashakirwa ubwisungane mu buzima ari ikintu kidasubirwaho mu gushimira kagaruka kuri iki kibazo bakemuriwe cyo kubona ibiryamirwa kuko mu miryango 9 ituye muri uyu murenge baryamaga  hasi bose.
Uretse iyi nkunga mu bufasha bw’ibanze kuri ubu  mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga hari gutegurwa no kubaha amasambu yo guhingamo.
Mu ijwi ry’umuyobozi w’akarere ka Muhanga agira ati: “ ibi turabishima ariko dutegereje ko aho twatiye amakoperative basarura maze tugakatira byibuze umuntu agatwara icya kabiri ya hegitari”.
Mu karere ka Muhanga hakaba hamaze kugera abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bagera ku miryango 39 igizwe n’abantu 98 bakomeje guterwa inkunga mu byiciro bitandukanye nk’amabanki amatorero ndetse n’imiryango nterankunga isanzwe ikorera mu karere ka Muhanga.