Nk’uko biteganyijwe mu
ngingo ya 19 y’Amategeko Shingiro y’Umuryango Bureau Social de Développement (BSD),
Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango itorerwa manda y’imyaka itatu, bityo rero Inama
y’Ubutegetsi yari iyobowe na Dr RWAKUNDA
Dominique yacyuye igihe, isimburwa mu nama idasanzwe y’Inteko Rusange yateraniye i Muhanga ku italiki ya
18 Kamena 2016, hatorwa Bwana HATEGEKA Augustin nk’umuyobozi mushya w’Inama
y’Ubutegetsi.
Mu kubahiriza ibisabwa no kwegurira
inshingano nshya umuyobozi watowe, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23/7/2016, hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi bucyuye igihe n’ubuyobozi
bushya bw’Inama y’Ubutegetsi ya BSD mu nama isanzwe y’Inteko Rusange
y’Umuryango, yateraniye ku cyicaro cyawo i Muhanga
Muri iyo nama, Inteko
Rusange yagaragarijwe Raporo y’ibikorwa by’umwaka ndetse na raporo
y’imikoreshereze y’umutungo, kuva muri Nyakanga 2015 kugera nuri Kamena 2016.
Inteko Rusange kandi yanamurikiwe
Iteganyabikorwa ndetse n’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2016 – 2017 kugira ngo
iyigeho hanyuma inayemeze.
Inteko Rusange
y’Umuryango yishimiye ibyagezweho, inashimangira ko ari ngombwa kurushaho
kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa ba Bureau Social de Développement mu
kuzamura imibereho y’abatishoboye hagamijwe iterambere ry’umuryango.
Inteko
Rusange kandi yemereye kuba Abanyamuryango abanditse babisaba bagera ku icumi.
No comments:
Post a Comment