Thursday, October 31, 2013

Umurenge wa Mushishiro urishimira uruhare rwa BSD mu iterambere ryawo



Umurenge wa Mushishiro uri mu mirenge 3 ya mbere mu Karere ka  Muhanga mu kwesa imihigo mu mwaka wa 2012-2013 ndetse ukaba ushishikariza buri wese mu iterambere kuwunganira,  nkuko byagaragarijwe mu munsi w’imurikabikorwa no gusinyana imihigo n’abafatanyabikorwa bawo.


Ibi n’ibishimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge  wa Mushishiro madame Uwamariya Beatrice  aho asanga hari byinshi byagezweho mu mwaka w’imihigo ushize ndetse bo bahamya ko bazesa iyi mihigo y’uyu mwaka kuko bafite imbaraga zose mu mikorere n’abo bafatanya nkaho agaruka kuri  bimwe mu bikorwa bimirije imbere bahereye ku bibangamye nko gukura imiryango ituye mu manegeka igera kuri 325, kurushaho kunoza imihigo bagenzura ikaye y’umudugudu nk’igisubizo cy’ishyirwa mu bikorwa ryayo hifashishijwe kandi nko  kororera mu biraro rusange (Ibikumba) dore ko kuri ubu  hashimwa uruhare rw’umufatanyabikorwa  Bureau Social de Developpement woroje inka 58 ndetse n’amatungo magufi 100 bizatuma umuturage afumbira ubutaka bikongera umusaruro bifuza.
 
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BSD Prudence Karamira, ashyikirizwa icyemezo cy'ishimwe
Mu izina rya Bureau Social de Developpement Bwana Prudence Karamira agaragaza  ko nyuma yo koroza abakene inka, bitegura no kuzahura ubuzima bw’abana b’imfubyi, kwita kandi ku myigire yabo,  byose kandi bigashimangirwa no kubungabunga amagara y’abaturage binyuze mu bwisungane mu kwivuza aho bizongera umubare w’ubwitabire bwari bugeze kuri 82%.
Bureau Social de Développement ni Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta, ukora ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri rusange, by’umwihariko abatishoboye, aha twavuga nko kuvana abana mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo, kwita ku bana b’imfubyi, gufasha abana b’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye b’abacyene ariko b’abahanga no kwigisha urubyiruko imyuga, bigakorwa  kandi  bigamije gufasha imiryango itishoboye kwikura mu bukene binyuze mu koroza iyo miryango amatungo amagufi n’amaremare, no kwigisha gukoresha inguzanyo ntoya ku badafite ubushobozi bwo kugana ibigo by’imari.

No comments: