Tuesday, November 5, 2013

Gahunda y'inyunganizi y’ifunguro rifite intungamubiri rihabwa abana bari hagati y’imyaka 3 na 11 mu karere ka Muhanga



Nyuma yaho hagaragariye bamwe mu karere ka Muhanga barangwaho n’ikibazo  cy’imirire mibi bivuye mu bushobozi buke bw’imiryango yabo hamwe na hamwe ugasanga ni uburangare bukomeye bw’ababyeyi cyangwa amakimbirane ahora mu miryango bityo bigatera ingaruka zikomeye ku mikurire y’umwana ndetse akaba ashobora no kudindizwa mu ishuri ku mpamvu zo kudakurikiranwa.

Dr Rwakunda aha bamwe mu bana ifunguro mbere yo kujya kwiga

Muri urwo rwego  ubuyobozi bw’ikigo mbonezamubano mu iterambere ( Bureau Social de Développement) buragaragaza ko mu gukemura iki kibazo buri gufatanya n’ababyeyi ku  nyunganizi y’ifunguro rifite intungamubiri rihabwa  abana bari hagati y’imyaka 3 na 11, ku bafatanye n’imiryango yabo barifatira hamwe mbere yo kujya kwiga.

 Ibi bizafasha umwana akurikiranwe mu mikurire, nta hangayike mu mirire byoroshye no gutsinda bitagoranye kuko ahorana ibyiringiro n’akanyamuneza kibanze, ndetse bigafasha kutiheba cyane ku bana b’imfubyi cyangwa abatagira kirera, cyane nko ku  ngero ziboneka mu kutamenya aho   usanga benshi bahingira isoko ugasanga ifunguro bararigize inyama, nyamara za mboga cyangwa amagi bagurisha byagafashije ababakomokaho bagikeneye gukura, ubukene butabaye urwitwazo.
Byongereye imikuri kuko bongererwa intungamubiri mu mafunguro bafata
Mu buhamya bwe  Mukabutera Miriam wo mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga akaba afite abana 2 bari muri iyi gahunda agaragaza ko hari byinshi  bungutse dore ko bahinduye imyumvire, mu kugaburira abana indyo yuzuye no guhera kubyo babona hafi kandi nabo ubwabo byaborohera kubona ndetse bakishimira ko bifasha, bikanorohereza abana babo dore ko ifunguro barifata mbera yo kujya kwiga.

Nk'umukozi w'uyu muryango ukuriye ishami rishinzwe imfubyi, Madame Bertilde Uzamukunda avuga ko kuri ubu uretse kuba mu bikorwa byabo habonekamo kwita ku mibereho banigisha ababyeyi kudategereza gufasha ahubwo bakanabigisha gutegura ifunguro ryujuje ibisabwa kandi ryuje intungamubiri biboneka naho batuye.

Mu karere ka Muhanga, gahunda y'inyunganizi y’ifunguro rifite intungamubiri rihabwa  abana b'imfubyi ku bafatanye n’imiryango ibarera bikorerwa mu Mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye  ku bana barenga 60.


No comments: