Nkuko biri muri gahunda y’ibikorwa by’umuryango Bureau Social de
Développement ufasha abakennye n’imfubyi uboroza inka kandi hakurikiwa gahunda
ya leta yo kororera mu bikumba cyane cyane mu Karere ka Muhanga hagaragara nka
hamwe mu byitabiriwe kandi byishimirwa
Ibi n’ibigaragarira ahororerwa mu birarorusange nko mu murenge wa Kabacuzi, aho usanga
abagabiwe inka kuri ubu bitaye ku nka zabo dore ko bazitegerejemo byinshi birimo nk’ifumbire
yamaze no kubageraho mu gihe biteguye n’izizabyara ku girango boroze abo bafatanyije kandi bikazahura n’ubuzima bwabo.
Ibi kandi bishimangirwa n’abagenerwabikorwa borojwe izi nka Gashemeza Damas
wo muri uyu murenge mu Kagari ka Kabuye
na Mukankusi Violette wo mu
kagari ka Kibyimba bavuga ko inka borojwe bazitezeho ubukungu n’iterambere,
dore ko bivugira ko muri iki gihe ufite inka atabura mituweli, yizigama kuko
iyo agurishije nk’amata yizigama ndetse akaba atasa nabi kuko yikesha muri
byose.
Kuri ibi byose ariko ngo ku ruhare rwa buri wese, Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabacuzi Rurangwa Laurent, agaraza ko bishimiye impinduka nziza
n’abaturage bihamiriza, kandi ko ibishoboka byafasha
umuturage mu iterambere byose bimuteguriwe, dore ko ku bagera kuri 52 bagezweho
muri iyi gahunda bari mu cyerekezo cy’amizero y’u Rwanda rwifuza.
Aha kandi mu izina rya Bureau
Social de Développement umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Karamira Prudence avuga ko bazakomeza gukurikirana abagenerwabikorwa babo babafasha mu bushobozi kandi bushingiye ku guhindura imyumvire.
No comments:
Post a Comment