Sunday, November 17, 2013

BSD mu iterambere ry'abatishoboye

Karamira  Prudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bureau Social  de Développement 
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Ibiro Mbonezamubano by’Iterambere  (Bureau Social  de Développement) Bwana Karamira  Prudence arasaba  ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe  ko bwakora ibarura ry’abana b’impfubyi bibana kugira ngo na bo bitabweho, dore ko nabyo biri  muri gahunda yayo yo kwita ku bana bakomoka mu miryango ikennye cyane, aho babishyurira amafaranga y’ishuri, kuva mu cyiciro  rusange  kugeza mu mashuri yisumbuye.
 Bamwe mu bagore bahawe inka
Ibi bikaba biri mu byagarutsweho mu muhango wo kuremera abagore batishoboye bo mu Murenge wa Shyogwe, aho   yagaragaje ko kuri ubu batangiye kwita no ku miryango aba bana bakomokamo, kugira ngo bafashe umuryango wose gutera imbere mu buryo bw’ubukungu, aho yasabye aba babyeyi bahawe inka ko bazitaho kugira ngo nizororoka na bo bazoroze indi miryango  itishoboye.


Inyana z’amashashi zahawe abagore batishoboye
Kuri ibi kandi  ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bugaragaza intera umufatanyabikorwa BSD agejeje ku baturage aborozadore ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013 ibiro mbonezamubano by’iterambere mu karere ka Muhanga imaze gutanga inka  zirenga 200 ku  imiryango itishoboye, naho inka zatanzwe  kuri uyu wa gatanu taliki ya 18/10/2013  zikaba zatanzwe mu murenge wa Shyogwe unateganya koroza abaturage 100 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari  ya 2013-2014.


No comments: