Wednesday, November 13, 2013

Kwiga imyuga basanga ariyo nzira iganisha ku iterambere



Kimwe n’undi wese wavuga ibigwi by’icyo akora akarata intambwe yateye kubera icyo akora binyuze mu mwuga akora, yatojwe cyangwa umutunze, n’urubyiruko rufashwa  kwiga imyuga n’umuryango Bureau Social de Developpement, ruremeza ko nyuma yo kurangiza amashuli y’imyuga rwasanze imyuga ariyo nzira ya mbere iganisha ku iterambere rirambye.

Ibi n’ibigarukwaho n’abize bakanakora umwuga wo guteka binyuze ku bufasha bw’uyu muryango nka Zaninka Monique, wemeza ko muri byinshi bize byatumye bahindura ubuzima bwabo cyane cyane nk’aho bamwe mubo biganye nawe baganiraga basaga n’abataye icyizere cy’ubuzima buri imbere.

 Kuri Zaninka asanga hari byinshi kuri ubu byahindutse aho ahera ko uretse kuba yashaka akazi keza nawe ubwe ashobora kwihangira akatuma atanga akazi bityo nawe agatanga umusanzu ku bandi nyamara byose bivuye ku kuba yaritoje umwuga.

Mu buhamya bwuwo twakwita musaza we Ufitumukiza Natanael  w’imyaka 26 wacikirije amashuli mu mwaka wa 5 w’abanza  nyuma yo gufasha kwigishwa ubukanishi bw’amamodoka kuri uyu munsi akaba yitunze mu buzima bwe bwose mu mujyi wa Muhanga.

Yagize ati :“Ku ruhande rwanjye nasaba Minisiteri ifite mu nshingano zayo uburezi gushyiraho  amashuli y’imyuga muri buri murenge. Hari igihe usanga abanyeshuri biga muri aya  mashuri babona ibiraka mu biruhuko, bamwe bakiyishyurira amafaranga y’ishuri.” 

 Abivuga akurikije kandi ubuhamya n’isomo yigishije abandi ryo kwitinyuka kuko igisebo yise icyambere ni ukwisuzugura.

Bagaruka ku mpamvu zo kuba bigisha urubyiruko imyuga nicyo babitezemo nk’umusaruro, Umukozi wa Bureau Social de Developpement ushinzwe Amashuli y’imyuga Gasana Jean Damascene, yavuze ko bakurikije isoko ry’umurimo rishaka abo bigisha bahamya ko hari intego yagezeho, aha ariko akavuga ko bagifite imbogamizi ku bana benshi bifuza kwiga amasomo yabo ariko ugasanga bidakunda ku mpamvu zitandukanye nubwo igishingirwaho ari kimwe nko kuba umwana ari mfubyi kandi aba no mu muryango udafite ubushobozi ariko hakiyongeraho nawe kuba nawe ubwe yiyumvamo ubushobozi cyane cyane mu myumvire.
Asoza avuga ko ubumenyi butangirwa mu mashuli y’imyuga  ari nk’urufunguzo rw’iterambere ku mwana wese ubyiga, cyane cyane kuri benshi bagiye bacikiriza amashuli imburagihe ku mpamvu zitandukanye z’ubuzima.

No comments: