Karamira Prudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bureau Social de Développement |
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Ibiro Mbonezamubano by’Iterambere (Bureau
Social de Développement) Bwana Karamira Prudence arasaba
ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe ko
bwakora ibarura ry’abana b’impfubyi bibana kugira ngo na bo bitabweho, dore ko
nabyo biri muri gahunda yayo yo kwita ku bana bakomoka
mu miryango ikennye cyane, aho babishyurira amafaranga y’ishuri, kuva mu
cyiciro rusange kugeza mu mashuri yisumbuye.
Ibi
bikaba biri mu byagarutsweho mu muhango wo kuremera abagore batishoboye bo mu Murenge wa Shyogwe, aho yagaragaje
ko kuri ubu batangiye kwita no ku miryango aba bana bakomokamo, kugira ngo bafashe umuryango wose gutera imbere mu buryo
bw’ubukungu, aho yasabye aba babyeyi bahawe inka ko bazitaho kugira ngo
nizororoka na bo bazoroze indi miryango itishoboye.
Inyana z’amashashi zahawe abagore batishoboye |
Kuri
ibi kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga,
bugaragaza intera umufatanyabikorwa BSD agejeje ku baturage aboroza, dore ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa
2013 ibiro mbonezamubano by’iterambere mu karere ka Muhanga imaze gutanga
inka zirenga 200 ku imiryango
itishoboye, naho inka zatanzwe kuri uyu wa
gatanu taliki ya 18/10/2013
zikaba zatanzwe mu murenge
wa Shyogwe unateganya koroza abaturage 100 muri uyu mwaka w’ingengo
y’imari ya 2013-2014.