Mu rwego rwo gukomeza
kongera ingufu mu bikorwa by’uburezi no gufasha abana bato bo murenge wa Kabacuzi
mu Karere ka Muhanga kwigira hafi y’imiryango
yabo, ubuyobozi bw’’ibiro mbonezamubano mu iterambere (Bureau Social de
Développement) buratangaza ko mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri w’2014
buzaba bwujuje ibymba 6 by’amashuri bizigirwamo b’abana bavunikaga bigira kure
inyuma y’imisozi.
Ibyumba by'amashuri 6 |
Iri shuri ryubatswe ku
nkunga y’ikigega cyitiriwe nyakwigendera Margrit Fuchs wamamaye mu bikorwa by’urukundo, uburezi n’ubufasha mu
iterambere mu karere ka Muhanga cyo mu Busuwisi (Fondation
Margit FUCHS) ubwo umuyobozi w’iki
kigega mu gihugu cy’ubusuwisi yagiriraga uruzinduko mu Rwanda mu kwezi kwa cumi uyu mwaka asura ibikorwa
byabo mu Rwanda.
Umuyobozi w'ikigega cyitiriwe Margrit Fuchs mu Rwanda Musonera Frédéric |
Asobanura impamvu y’iyubakwa
ry’aya mashuri, uhagarariye ikigega cyitiriwe Margrit Fuchs mu Rwanda, Musonera
Frédéric yavuze ko byavuye ku
bushishozi bwo kuba hari abana biga kure mu bushishozi bwa madamu Regula Gloor , ubwo
yasobanurirwaga n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga zimwe mu mbogamizi abana
bahura nazo bajya kwiga aho hari na bamwe mu bacika ishuri kubera kujya
kwiga kure.
Musonera ati: “ ibi
byose biri mu byateye kubaka iri shuri rizuzura ritwaye arenga miliyoni 55 z’amafaranga
y’u Rwanda kandi yatanzwe n’abagiraneza nyuma yo gusaba ubuyobozi ikibanza cyo
kubakamo ishuli kuko bizafasha benshi by’umwihariko hashimangirwa ireme ry’uburezi
kuri bose no gushimangira gahunda za leta z’uko umwana yiga hafi y’ishuri”.
Ibi kandi byishimirwa n’ababyeyi bemeye gufatanya na BSD batanga umuganda wabo
mu gufasha kubaka iri shuri nko mu bikorwa by’umuganda. Semanyenzi Athanase
avuga ko umusanzu we ari ugufasha kubaka vuba kuko abana be hari uwamucitse
akava mu ishuri kubera kwiga kure akajya gukorera amafaranga mu mujyi nyamara
ngo abo asigaranye yifuza ko bakwiga hafi bikabatera umuhate wo kwiga kuko nta
mvune z’urugendo.
Amashuli azuzura atwaye miliyoni 55 z'amafranga y'u Rwanda |
Iri shuri ry’ibyumba 6,
inzu izakorerwamo n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’ubwiherero 6 biteganijwe
bizigirwamo ubwo hazatangira amashuri mu mwaka utaha ku wa 5 Mutarama 2014,
mbere gato ko bazarimurikira ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kazafasha gucunga
imikorere n’imikoreshereze yaryo.